MMI YAKOZE IGIKORWA NGARUKAMWAKA CYO GUSURA ABANYAMURYANGO

Kuva tariki ya 19 -27 Kamena 20017, MMI yohereje abayihagarariye kuganira n’abanyamuryango bayo aho bakorera mu gihugu hose.Icyari kigamijwe cyari ukumenyesha abanyamuryango aho MMI igeze mu guteza imbere ubuzima bw’abanyamuryango, no kubasobanurira ibijyanye n’ubwishingizi bw’impanuka n’indwara zituruka ku kazi,ndetse basobanuriwe ibyiciro by’amavuriro (Ayigenga n’aya Leta).

Abanyamuryango ba MMI bishimiye icyo gikorwa ndetse bishimira ko MMI ibitaho kandi ikomeje kugenda itanga service nziza,ndetse igenda izibegereza aho bakorera n’aho batuye.

Bishimye cyane ishyirwaho rya MEDIASOL no kubegereza amavuriro yigenga mu gihugu hose.

 

Abo ni bamwe mu banyamuryango ba MMI bakorera mu ntara y’amajyepfo. 

Bashakaga gusubanukirwa cyane cyane ku bijyanye no kumenyekanisha impanuka/indwara bituruka ku kazi.Bahawe umwanya babaza ibibazo batanga n’ibitekerezo.Ibyo babajije byahawe ibisubizo bihagije,biyemeza ko bagiye gusobanurira bagenzi babo ku buryo ubutumwa bugera kuri bose.

 

 

 

Hano abanyamuryango bari bakurikiye ibiganiro

Abanyamuryango ba MMI muri rusange bishimiye uburyo services z’ubuvuzi zitangwa,bagaragaza ko kuva MMI ibayeho borohewe mu buryo bwo kuvuza imiryango yabo kuko ubu bivuriza ku mavuriro abegereye bitabasabye gukora ingendo ndende.

Muri ibyo biganiro abanyamuryango bakomeje bashimira Ubuyobozi bwa MMI buhora bubazirikana mu mibereho yabo ya buri munsi,bavuga ko na service bahabwa kwa muganga ari nziza,kubera ubuvugizi bakorerwa n’abakozi ba MMI.

MMI yabasabye ko bakomeza kugaragaza imikoranire myiza,ndetse bagashyiraho akabo kugirango ikigo cyabo gikomeze kubaho,kandi gitere imbere mu gukomeza guha abanyamuryango service nziza.

Bahawe ubutumwa bwo gukomeza kujya batanga ibitekerezo byubaka ikigo cyabo,kugirango abayobozi bamenye ibyo abanyamuryango bifuza kuri MMI.

 

Hano abanyamuryango barimo babaza ibibazo bakumva n’ibisubizo

 

Umwe mu bari bahagarariye  MMI arimo gusubiza ibibazo no kwakira ibitekerezo

Abanyamuryango bifuje ko MMI yakomeza ikajya ibaha ibiganiro,ndetse byaba ngombwa abashinzwe Administration bagahabwa amahugurwa ku buryo burambuye y’ibijyanye n’ubwishingizi ku mpanuka/indwara zituruka ku kazi.

Basabye ko MEDIASOL yashyirwamo imbaraga igakomeza kubegera,kuko ahenshi itarahagera.

Abari bahagarariye MMI basezeranije abanyamuryango ko ibyifuzo byabo babigeza ku buyobozi,kandi ko hariho na telephone itishyurwa yashyiriweho kumva ibibazo by’abanyamuryango ifite number 1535.